1. Irema
Uku ni ko iremwa rya buri kimwe cyose ryagenze.Imana irema isi n'ibiyirimo muminsi itandatu.nyuma yuko Imana yarimaze kurema isi yari umwijima kandi ibereye aho,ntakintu cyarikiyiro ariko umwukaw'Imana wari hejuru ya mazi.
Imana iravuga iti: ''habeho umucyo!" Umucyo ubaho. Imana ibona ko umucyo ari mwiza iwita umunsi. Imana itandukanya amanywa n'ijoro. Imana irema umucyo ku munsi wa mbere w'irema.
Ku munis wa kabiri, Imana irema isi n'ikirere. Imana iravuga iti: ''ikirere ni kibe hejuru y'isi". Imana irema ikirere itandukanya amazi yo hasi n'ayo hejuru.
Ku munsi wa gatatu Imana itandukanya ahumutse n'amazi. Ahumutse ihita ubutaka, amazi iyita inyanja. Imana irabireba ibona ko ari byiza.
Imana iravuga iti: " ubutaka bumereho ibyatsi n' ibiti." Biba bityo. Imana ibona ko ibyo yari imaze kurema ari byiza.
Ku munsi wa kane w'irema, Imana ikoresheje ijambo ryayo, irema izuba, ukwezi n'inyenyeri. Imana ibirema kugira ngo bitange umucyo ku isi kandi bitandukanye amanywa n'ijoro,ibihe n'imyaka. Imana irabireba ibona ari byiza.
Umunsi wa gatanu Imana iravuga iti: " ni habeho ibigenda mu mazi ndetse n'ibiguruka. Imana ibona ari byiza ibiha umugisha .
umunsi wa gatandatu Imana iravuga iti: " ni habeho ubwoko bwose bw'inyamaswa, amatungo ndetse n'ibikururuka . Imana ibona ko ari byiza.
Imana iravuga iti: "reka tureme umuntu mu ishusho yacu maze agire ubwenge ndetse ategeke ibiremwa byose n'inyamaswa zose byo ku isi .
Nuko Imana ifata umukugugu ibumbamo umuntu imuhumekeramo. Imwita Adamu. Imana imuremera ubusitani ibumusyhiramo ngo abukorere kandi abwiteho.
Kandi muri ubwo busitani irema ibiti bibiri bidasanzwe; igiti cy'ubugingo n'igiti cy'ubumenyi bw'icyiza n'ikibi . Imana ibwira Adamu ko ashobora kurya ku giti icyo ari cyo cyose kiri mu busitani uretse igiti cy'ubumenyi bw'icyiza n'ikibi. Imubwira ko naramuka ariye kuri icyo giti azapfa ntakabuza!
Imana iravuga iti: "si byiza ko umugabo aba wenyine.
Imana itera Adamu gusinzira ibitotsi bikomeye. Maze Imana imukuramo urubavu iruremamo umugore iramumuha.
Adamu amubonye aravuga ati: " uyu asa nanjye, niyitwe umugore kuko avuye mu mugabo. Niyo mpamvu umugabo azasiga se na nyina akaba umwe n'umugore we.
Imana yaremye umugore n'umugabo ibarema mu ishusho yayo, ibaha umugisha irababwira iti: "mubyare mwororoke, muzagire abana n'abuzukuru hanyuma buzure isi. Imana ibona ko ibintu byose yaremye ari byiza, ishimishwa nabyo. Ibi byabaye ku munsi wa gatandatu w'irema.
Bigeze ku munsi wa karindwi Imana yari yarangije kurema. Imana iraruhuka.Umunsi wa karindwi Imana iwuha umugisha kandi iraweza kuko ariwo munsi yaruhutseho. Uku niko Imana yaremye isi n'ijuru n'ibiyirimo byose.
Inkuru ya Bibiliya yo mu: Itangiriro1-2