16. Abacunguzi
Nyuma y'urupfu rwa Yosuwa,Abisirayeli basuzuguye Imana.ntibashoboye kwirukana abanyakanani bose kandi ntibubahaga amategeko y'Imana.Abisirayeli batangira gusenga ibigirwamana by'abanyakanani aho kubaha Yehova we Mana y'ukuri. Kuko Abisirayeli nta mwami bari bafite, bituma buri wese akora ibyo ashaka.
Kuko Abisirayeli bakomeje gusuzugura Imana,Irabahana yemera ko abanzi babo babatsinda.Abo banzi barabasahura, basenya imitungo yabo kandi banica benshi muri bo.Nyuma y'igihe kirekire basuzugura Imana kandi banababazwa n'abanzi,Abisirayeli baricuza basaba Imana imbabazi banayisaba kubacungura.
Hanyuma Imana iboherereza umucunguzi uzabarokora abanzi babo akanazana amahoro muri Isirayeli.Ariko barongera bibagirwa Imana batangira kandi kujya kuramya ibishushanyo.Nuko Imana ibahanisha abamidiyani,barabatsinda.
Abamidiyani bigabiza ubutunzi bwose bw'Abisirayeli mu gihe cy'imyaka irindwi.Abisirayeli bagize ubwoba bwishi cyane bakihisha mu buvumo kugira abamidiyani batababona .Nuko abisirayeli batakira Imana,nuko Imana irabakiza.
Umunsi umwe, umugabo wo mugihugu cya Isirayeli witwaga Gidiyoni yasekuraga ingano ze yihishe kugira ngo abamidiyani batazimwiba.Marayika w'Imana araza aramubwira ati:"Imana iri kumwe nawe wa munyambaraga we ugira n'ubutwari.Genda ukize Isirayeli abamidiyani.
Se wa Gidiyoni yari afite igicaniro cy'ikigirwamana cyitwa Baali. Imana ibwira Gidiyoni gusenya igicaniro cy'ikigirwamana.Ariko Gidiyoni agira ubwoba bw'abantu Ategereza mw'ijoro.Aragenda aragisenya.Yubaka aho ikindi gicaniro cyo gutambiraho Imana.Atambiraho igitambo cy'Uwiteka.
Bukeye bwaho, abaturage babonako igicaniro cyasenywe bararakara.Igikundi cy'abantu bajya kwa Gidiyoni ku mwica ariko Se wa Gidiyoni aravuga ati:"Muri kurwanirira Baali?Niba ari Imana koko niyirwanirire ababwiye atyo abaturage ntibaba bacyishe Gidiyoni.
Maze abamidiyani bagaruka kwiba ubukungu bw' Abisirayeli bari benshi ku buryo utashoboraga kubabara. Gidiyoni ahamagara abisirayeli kugirango barwanye Abamidiyani.Gidiyoni asaba Imana ibimenyetso kugirango amenye by'ukuri ko ari we Imana izakoresha ikiza abisirayeli.
Ikimenyetso cya mbere, Gidiyoni ashyira ubwoya bw'intama kubutaka asaba Imana ko yabutosa naho ubutaka bukaguma kuma. Imana irabikora.Ijoro rikurikiye ho Gidiyoni asaba ko ubutaka butoha ariko ntibigere ku bwoya bw'intama. Imana irabikora nabyo.Ibi bimenyetso bibiri byereka Gidiyoni ko Imana izamukoresha mu kubohora Isirayeri amaboko y'abamidiyani.
Ibihumbi mirongo itatu na bibiri by'abasirikare basanga Gidiyoni ariko Imana imubwira ko ari beshi cyane.Nuko Gidiyoni yohereza abasirikare ibihumbi makumyabiri na bibiri bafite ubwoba bwo kurwana.Imana ibwira Gidiyoni ko,hakirimo abantu benshi,nuko Gidiyoni bose abohereza iwabo ,uretse magana atatu.
Iryo joro Imana ibwira Gidiyoni iti:"Jya aho Abamidiyane bakambitse,nuhagera ukumva ibyo bavuga ntabwoba uribugire. Nuko iryo joro,Gidiyoni ajyayo yumva umusirikare wo mubamidiyani arotorera mugenzi we inzozi ,undi aramusubiza ati:"Izo nzozi zishate kuvugako abasirikare ba Gidiyoni bazatsinda ingabo z'abamidiyane!Gidiyoni abyumvise ahimbaza Imana.
Gidiyoni agaruka kubasirikare be buri umwe amuha ikondera,ikibindi n'imuri.Bazenguruka inkambi y'abamidiyane Bari baryamye.Abasirikare ba Gidiyoni magana atatu bahisha imuri mu bibindi byabo kugira ngo abamidiyane batazibona.
Abasirikare ba Gidiyoni bakubitira ibibindi hasi icyarimwe, ako kanya umuriro uraka.Bavuza amakondera ndetse baranasakuza bati:"Kubw'inkota y'Uwiteka na Gidiyoni!"
Imana iteza urujijo mubamidiyani kugeza ubwo bahindukirana bakicana ubwabo. Ako kanya abisirayeli bahamagara bene wabo bari basigaye mu ngo kuza kubafasha kwirukana Abamidiyani. Bica benshi banirukana benshi mu gihugu cyabo.Uwo munsi hapfa abamidiyani ibihumbi cumi na bibiri.Nuko Imana ikiza ityo abisirayeli.
Abaturage bashaka kugira Gidiyoni umwami ariko arabyanga ahubwo abasaba impeta z'izahabu bambuye Abamidiyani,abaturage baha Gidiyoni zahabu nyinshi.
Nuko Gidiyoni azikoreshamo umwenda udazanzwe nk'uw'abatambyi bambaraga,.Abantu batangira kujya bawuramya nk'ikigirwamana.Imana irongera ihana Isirayeri kubera kuramya ibigirwa mana.Imana irongera irabatsindisha bongera gusaba Imana kubafasha. Nuko Imana yohereza umucunguzi.
Icyo gikorwa kigenda cy'isubira imyaka myishi.Imana yohereza abacunguzi benshi kubisirayeli ,kubwabanzi babo.
Nuko abisirayeli basaba Imana kubaha umwami kugira ngo base n'andi mahanga.Bashakaga umwami ukomeye,ushoboye ,ushobora kubarwanirira,Imana ntiyishimira ubwo busabe ariko ibaha umwami bashakaga.
Inkuru Ya bibiliya yo muri:1-3;6-8