25. Yesu ageragezwa na Satani
Muri ako kanya Yezu amaze kubatizwa umwuka wera umwohereza mubutayu aho azamara iminsi mirongo ine namajoro mirongo ine asenga, nuko satani aza kugerageza Yesu kugirango akore icyaha.
Satani agerageza Yesu aramubwira ati:" niba uri umwana w' Imana hindura aya mabuye mo umugati uwurye".
Yesu aramusubiza ati: mw'ijambo ry' Imana handitwe ngo "umuntu ntatungwa n' umugati gusa ahubwo atungwa nijambo rivuye mukanwa k' Imana".
Nuko satani ajyana Yesu hejuru yurusengero iramubwira Iti:"niba uri umwana w' Imana simbuka aha kuko handitswe ngo 'Imana izohereza abamalayika bayo bazagusame ibirenge byawe ntibizigera bigwa kwibuye'".
Ariko Yesu asubiza Satani arayibwira ati ibyanditswe.biravuga biti"ntukagerageze Imana yawe ".
Nuko Satani yereka Yesu ubwami bwose bwo mwisi ndetse bwicyubahiro aravuga ati:" ndaguha biriya byose nupfukamira ukandamya".
Yesu aravuga ati:" nva iruhande Satani ijambo ry'Imana ritegeka ko ntayindi Mama ikwiye gupfukamirwa ndetse no kuramywa keretse yo yonyine".
Yesu ntiyemera kugeragezwa na Satani, nuko satani aramuhunga .abamalayika baraza bita kuri yesu
Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri: Matayo 4:1-1; Mariko 1:12-13; Luka 4:1-13