50. Yesu Agarutse
Mbere y'imyaka ibihumbi bibiri,abantu batuye isi bumvaga ubutumwa bwiza bw'umucunguzi.Itorera rirakura.Yesu abasezeranya ko azagaruka.Kuko ataragaruka,bararyizera iryo sezerano.
Mu itegereza ryigaruka rya Yesu,Imana ishaka ko tubaho mubuzima bwiza,Ubuzima bumuhesha icyubahiro.Arashaka ko tubwira nabandi ubwami bwe.Igihe Yesu yari ku isi,Yaravuze ati:"Intumwa zajye ziza bwiriza ubutumwa bw'iza bw'ubwami bw'Imana ku isi hose,Hanyuma azagaruke."
Benshi ntibumvise bavuga Yesu.Mbere yo gusubira mu ijuru.Yesu yabwiye Abakirisitu ko bagomba kubwiriza inkuru nziza ku bantu bose batari bayumva.Aravuga ati:"Mugende kandi mugire abantu abigishwa ku isi yose."Imirima ireze ikeneye gusarurwa."
Yesu aravuga ati:"Umugaragu ntaruta shebuja.nk'uko abategetsi b'iy'isi banyanze bazabatoteza kandi bazabica babampora.baza babaza cyane.Mugire intege nke kuko natsinze satani,Umugenga w'isi .Mukomeze mu nyizere kugeza kumpera,Imana izabarengera."
Yesu yigisha intumwa ze umugani usobanura ibizaba nyuma y'igihe.Aravuga ati:"Umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we.Igihe yari asinziriye,Umwanzi we araza atera ibyatsi bibi mungano arigendera."
Igihe imbuto zameze,abagaragu be baraza baramubwira ati:"Data buja wateye imbuto nziza mu murima wawe,ariko kuki harimo ibyatsi bibi?Shebuja arabasubiza ati:Umwanzi niwe waziteye"
Abagaragu babaza shebuja bati:"Ntitwa shobora kurandura biriya byatsi bibi byose?Shebuja arabasubiza ati:"Oya,mubiranduye n'ingano mwazirandura,Mutegereze isarura,niho muzarandura ibyatsi bibi mubihambire mubitwike.Hanyuma muzatema ingano,muzishyire mu intonga.
Intumwa ntizamenya igisobanuro cy'uyumugani ,basaba Yesu ko abasobanurira uwo mugani.Yesu arababwira ati:"Uwabibye imbuto nziza ni Umucunguzi.Umurima usobanura isi.Imbuto nziza zisobanura abakoze iby'ubwami bw'Imwana."
Ibyatsi bibi bisobanura abamarayika b'umwuka w'umubi.Umwanzi wabibye imbuto mbi ni satani.Isarura risobanura impera y'Isi.Abasaruzi ni abamarayika b'Imana.
Nyuma abamarayika bazegeranya abari kuruhande rwa satani babajugunye mu itanura ry'umuriro,aho bose bazahekenyera amenyo,Baboroga n'imibabaro myinshi.Abeza bazabengerana nk'izuba mu bwami bw'Imana yacu.
Yesu arababwira nanone ko azagaruka ku isi mbere y'uko isi ishira,nkuko yayisize.Ni ukuvuga azaba afite umubiri kandi akaza mu bicu.Mukugaruka kwe,Buri mu kirisitu wapfuye azamuzura bahurire mu ijuru.
Hanyuma,Abakirisitu bazaba bakiriho bazakurwaho igihu n'abakirisitu bazutse bazaba barikumwe na Yesu.Nyuma y'ibyo,Yesu azaba mu mahoro no mu bumwe bwuzuye n'ubwoko bwe ubuzira herezo.
Yesu yasezeranyije abamwizera yuko azabambika ikamba.Bazabana n'Imana iteka ryose mu mahoro nyayo.
Ariko Imana izacira imanza abanze kwemera Yesu. Izabajugunya mu muriro utazima aho bazahora Baririra,bahekenya amenyo mu maganya n'agahinda.Umuriro utazima uzabatwika n'inyo zizabarya ubudasiba.
Yesu nagaruka azasenya burundu satani n'ubwami bwayo,.Azajugunya satani mu muriro utazima.Aho azashya igihe cyose hamwe n'abamukurikiye aho kubaha Imana.
Kuko Adamu na Eva basuzuguye Imana,Binjiza icyaha mu isi,Imana yavumye isi,yiyemeza kuyirimbura.Ariko umunsi umwe,Imana izarema ijuru rishya n'isi nshya byiza.
Yesu n'ubwoko bwe nibo bazaba kuri iyosi nshya.Azategeka isi n'abayituye iteka ryose.Azahanagura amarira yose kandi ntihazongera kubaho umubabaro,agahinda,ishavu,amarira,ikibi n'urupfu ntibizongera kubaho ukundi,Yesu azayobora ubwami bwe mu mahoro mu butabera kandi azabana n'ubwoko bwe iteka ryose.
Inkuru yo muri bibiliya yo muri:Matayo 24:14;28:18;Yohani 15:20, 16:33; Ibyahishuwe 2:10; Maatayo 13:24-30, 36-42; 1 abatesalonike 4:13-5:11; Yakobo 1:12; Matayo 22:13; Ibyahishuwe20:10, 21:1-22:21.