39. Yesu ageragezwa
Hari mugicuku abasirikare bajyana Yesu munzu yabatambyi bakuru,kugirango bamubaze ibibazo. Petero aramukurikira. Yesu yinjijwe munzu Petero asigara hanze ari kota.
Munzu, abakuru b'Abayuda batangira gucira Yesu urubanza. Bazana abahamya beshi b'ibinyoma,babeshyera Yesu. buri wese ahamya ibyabakuru b'abayuda bavuze.Ariko abakuru b'abayuda nta kuri bari bafite.Yesu ntihagira icyo avuga.
Hanyuma umutambyi mukuru abaza Yesu ati'' tubwire, uri Mesiya,Umwana w'Imana?''
Yesu aravuga ati'' nibyo rwose ndiwe,kandi muzambona nicaye iruhande rwe mubwami bw'ijuru.abayobozi bakuru batangira kumukuramo imyambaro banayimushwanyagurizaho,basakuzanya hamwe nabandi bayobozi bati" Ntidukeneye abandi batanga buhamya, kuko nawe arabyivugiye ko ari Umwana w'Imana. wowe uraruca ute?"
Abayobozi b'Abayahudi babwira umutambyi mukuru bati'' Akwiriye gupfa! bamupfuka mumaso, bamuciraho, baramukubita banamucunaguza.
Petero yari inyuma y'inzu, umuja amubonye aramubwira ati'' nawe wari hamwe na Yesu! Petero arahakana,hanyuma yaho undi Muja aramubaza,amubaza nkabyabindi, Petero yongera arabihakana. hanyuma abantu baravuga bati''tuziko wari hamwe na Yesu kuko mwembi mukomoka i Galileya.''
Petero ararahira avuga ati:"Imana impane niba nzi uyu mugabo!"uwo mwanya inkoko irabika,Yesu arahindukira areba Petero.
Petero agenda arira yiyumvira.Muruwo mwanya,Yuda wagambaniye Yesu,abonye umukuru w'Abayuda waciriye Yesu urwo gupfa.Agira ikimwaro aragenda ariyahura.
Bucyeye bwaho mugitondo kare ,Abatware b'ababayuda bajyana Yesu kwa Pilato,Umuyobozi wi Roma.Bizeraga ko aramucira urwo gupfa. Pilato abaza Yesu ati:"Uri umwami w'Abayuda?"
Yesu arasubiza ati,''urabyivugiye , ariko ubwami bwanjye si ubwo ku isi. iyo buba aribwo,Abagaragu banjye baba bandwaniriye.Naje ku isi kuvuga ukuri kw'Imana.kugirango ukunda ukuri wese anyumve.'' Pilato aravuga ati,'' ukuri ni iki?''
Nyuma yo kuvugana na Yesu, Pilato ajya hanze, yumvaga basakuza aravuga ati''ntacyaha mbonye kuri uyu mugabo. Ariko abakuru b'abayuda bakomeza gusakuza,bitotomba ngo nabambwe! Pilato arongera ati"nta cyaha afite. Pilato avuga bwa gatatu ko Yesu ntacyaha afite.
Pilato agira ubwoba kubera urusaku rwinshi, yemera abasirikare be kubamba Yesu.Abasirikare b'Abaromani bafata Yesu bamwambika urubindo baramukoba bamwambika ikamba ryamahwa mumutwe baravuga bati "murebe umwami w'Abayahudi!''
Inkuru ya Bibiliya iboneka muri: Matayo 26:57-27:26;Mariko 14:53-15:15;Luka 22:54-23:25;Yohana 18:12-19:16