29. Umugani w'Umugaragu Utagira Impuhwe.
Umunsi umwe Petero abaza Yesu ati:"Nababarira umuvandimwe wanjye inshuro zingahe? igihe yankoshereje?ni ukugeza ku nshuro zirindwi?Yesu aramusubiza ati:"Sukugeza kunshuro zirindwi gusa hubwo ni nshuro mirongo irindwi karindwi!Yesu yashatse kuvugako bagomba kubabarira buri munsi.Yesu aca uyu mugani.
Agira ati:"ingoma y'ijuru imeze nkumwami ushaka ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye.Umwe mubagaragu be yagiraga umwenda w'umushahara wari umaze imyaka 200,000.
Uwo mugaragu abuze icyo yishyura,sebuja ategeka ko bamugura we n'umugore we n'umuryango we kugirango yishyure umwenda we.
Umugaragu ajya imbere ya sebuja agira ati:"Nyihanganire nzakwishyura umwenda ngufitiye wose.n'uko umwami agirira impuhwe umugaragu we,akuraho Imyenda ye yose aramureka aragenda."
Ariko uwo mugaragu ageze imbere ahura n'umugaragu mugenzi we wari umufitiye umwenda w'umushahara w'amezi ane. Aramufata aramubwira ati:"Nyishyura ibyo nkeneye."
"Uwo mugaragu aramutakambira,amubwira:" gira kwihangana nzakwishyura."ariko umugaragu yarafitiye umwenda aranga amushyira mu buroko kugeza ubwo amwishyuriye umwenda yaramufitiye."
Mugenzi we,abonye ibyo yakoze,biramubabaza cyane.Ajya kubibwira Umwami ."
"Umwami amutumaho aramubwira ati:"Mugaragu mubi!nakwishyuriye umwenda wawe wose kuko wantakambiye,nawe wakagombye gukora nk'ibyo nagukoreye."Umwami ararakara cyane nawe amushyira mu buroko kugeza igihe azishyura umwenda we wose."
Nuko,Yesu avuga ati:"Uko niko data urimu ijuru azabafata niba bamwe murimwe niba batababarira abavandimwe banyu bibavuye ku mutima.
Inkuru ya bibiliya dusanga muri:Matayo 18:21-35