31. Yesu Agenda Hejuru y'Amazi.
Nuko Yesu abwira Intumwa ze burira ubwato bajya kuyindi nkombe hari abantu benshi Yesu amaze kubirukana azamuka umusozi ajya gusenga agezeyo arasenga ijoro ryose
Muri icyogihe intumwa zikomeza kuvugana, kugeza nijoro bagenda bibagoye kuko ubwato bwakubitwaga numuyaga mwishi bugashaka kurohama.
Yesu amaze gusenga agenda hejuru y'Amazi yerekeza aho ubwato buri.
Intumwa zibibonye Yesu zigira ubwoba burazica zibonye Yesu zigirango ni umuzimu.Yesu amenyako bafite ubwoba arababwira ati:"nimuhumure nijyewe mwigira ubwoba.
Petero abwira Yesu ati:"Mwigisha niba ari wowe tegeka ngendere hejuru yamazi ngusanga.Yesu aramubwira ati:"Gwino!
Petero asohoka mubwato agendera hejuru yamazi asanga Yesu.Ariko agenda akanya gato asanga Yesu,agira ubwoba bw'umuyaga wari mwinshi wari uri mu nyanja.
Petero agira ubwoba atangira kurohama kubera ubwoba Petero arataka cyane ati:"Nyagasani ntabara! muri ako kanya Yesu arambura ikiganza aramufata .Yesu abwira Petero Ati:"kuki wamuntu we ufite ukwizera guke kuki ushidikanya?"
Igihe Yesu na Petero buriraga mu bwato umuyaga uratuza amazi nayo aratuza.intumwa ziratangara cyane.baramya Yesu bavuga bati:"Nukuri uri umwana w"Imana.
Inkuru ya bibiliya yo muri:Matayo 14:22-33;Mariko 6:45-52;Yohani 6:16-21