21. Imana isezeranya Mesiya
Uhereye mu itangiriro Imana yagambiriye kohereza Mesiya. Isezerano ryambere ryaje igihe cya Adamu na Eva. Imana isezeranya Eva ko murubyarorwe hari uzamena inzoka umutwe. Inzoka yoheje Eva yari Satani. Isezerano ryasobanuraga ko Mesiya ariwe uzatsinda Satani ryose.
Imana isezerana n' Aburahamu ko muriwe hari amoko yose yo mwisi ahererwa umugisha. Uwo mugisha wagombaga gusohora igihe Mesiya yari kuzaza akabisobanurira abantu kandi buri bwoko bwose mw'isi buzakizwa.
Imana isezeranya Mose kuzazana undi muhanuzi nkawe. Iri ryari irindi sezerano ryashushanyaga Mesiya wagombaga kuzaza nyuma.
Imana yasezeranyije umwami Dawidi ko umwe murubyaro rwe azaba umwami w' ubwoko bw' Imana iteka ryose. Bishaka kuvuga ko Mesiya yari kuzaba umwe mumuryango wa Dawidi.
Binyuze kumuhanuzi Yeremiya, Imana yasezeranyije isererano rishya, ariko ritari rimeze nkiryo ya sezeranije Abisirayeri kumusozi Sinayi. Mwi sezerano rishya Imana yagombaga kwandika amategeko yayo mumitima yabo, umuntu wese akamenya Imana, abantu bakaba abayo, ndetse Imana ikababarira ibyaha byabo. Mesiya niwe wagombaga gutangiza isezerano rishya.
Abahanuzi b' Imana bavuzeko Mesiya yagombaga kuba ari umuhanuzi, umutambyi n' Umwami. Umuhanuzi ni umuntu wumva amagambo y' Imana akayamenyesha abantu. Mesiya yagombaga kuba ari umuhanuzi ukiranuka.
Mw' Isirayeri abatambyi batambiraga Imana ibitambo nkimpongano yibyaha by'abantu. Abatambyi basengeraga abantu. Mesiya yagombaga kuba umutambyi mukuru kandi akitamba nk' igitambo kizima imbere y' Imana.
Umwami ni umuntu uyobora ubwami ndetse agacira abantu imanza. Mesiya yagombaga kuba umwami wagombaga kwicara kuntebe y' umusaza Dawidi. Mesiya yagombaga gutegeka isi yose iteka ryose, akiranuka, aca imanza zitabera kandi afata ibyemezo byiza.
Abahanuzi b' Imana bagiye bavuga ibindi byinshi kuri Mesiya. Umuhanuzi Malaki yavuze ko hagomba kubanza kuza umuhanuzi mukuru mbere ya Mesiya. Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Mesiya yagombaga kubyarwa n' Isugi. Umuhanuzi Mika yavuze ko Mesiya yagombaga kuvukira mu mujyi w'iBeterehemu.
Umuhanuzi Yesaya yavuze ko Mesiya yagombaga gutura I Galiraya, agahumuriza abafite imitima imenetse, akamenyesha imbohe ko zibohowe. Yesaya yavuze ko yagombaga gukiza abarwayi: abatumva, abatabona, abatavuga n' abatagenda.
Umuhanuzi Yesaya yongera guhanura avuga ko Mesiya yagombaga kwangwa ntampamvu ndetse akajugunywa. Abandi bahanuzi bavuze ko yagombaga kwicwa,bakagabana imyenda ye no kuyikoreraho ubufindo kandi yagombaga kugambanirwa n' inshuti ye. Umuhanuzi Zakariya yavuzeko inshuti ye yagombaga kwishyurwa ibiceri by' ifeza mirongo itatu nkikiguzi cyubugambanyi.
Abahanuzi bavuze uko yagombaga gupfa. Yesaya yahanuyeko yagombaga gucibwaho amacandwe, agasekwa, akanakubitwa. Bagombago gutobora umubiri we akanapfa ababaye cyane nubwo ntacyibi yari kuba yarakoze.
Abahanuzi bavuze ko Mesiya yagombaga kuba umukiranutsi utagira icyaha. Yagombaga gupfa nkigihano cyibyaha byabantu. Icyo gihano nicyo cyagombaga kuzana amahoro hagati y' Imana nabantu, nicyo cyatumye Imana imushenjagura.
Abahanuzi bavuze ko yagombaga gupfa ariko Imana ikamukura mubapfuye ikamushyira hejuru, umugambi w' Imana wo gukiza abanyabyaha wagombaga kuzura binyuze mu ipfa nizuka rya Mesiya, bityo ryari isezerano rishya ritangiye.
Imana yahishuriye abahanuzi benshi ibya Mesiya ariko yaje ntanumwe ukiriho, nyuma yimyaka irenga 400 ubuhanuzi buvuzwe, mugihe gikwiriye Mesiya yagombaga kuza. Imana yagombaga kohereza Mesiya mwisi.
Inkuru yo muri Bibiliya iboneka mu Itangiriro 3:15;12:1-3;Gutegeka kwakabiri 18:15;2samweli7; Yeremiya31;Yesaya59:16;Daniyeri7;Marakiya4;5;Yesaya7:14;Mika5:2;Yesaya9:1-7;35:3-5;61;53;Zaburi22:18;35:19;69:4;41:9;Zakariya11:12-13;Yesaya50:6;zaburi16:10-11