20. Ihunga n'Igaruka
Ubwami bw'Abisiraheli n'ubwami bw'Abayahudi bwacumuye ku Mana. Bishe isezerano bari baragiranye n'Imana ku musozi wa Sinayi.Imana yohereza abahanuzi ngo bababurire, bihane kandi bayiramye bundi bushya ariko banga kuyumvira
Nuko Imana ihana ubwo bwami bubiri ituma abanzi babwo baburimbura.Ubwami bw'Abanyasiriya,bw'abicanyi kandi bukomeye ,burimbura ubwami bw'Isirayeri. Abanyasiriya bishe abisirayeri benshi,biba ibikoresho byagaciro,batwika igice kinini kigize ubutunzi bwabo.
Abanyasiriya bateranije abakuru,abakungu,nabari bafite impano babajyana muri Siriya.uretse abana bisirayeri b' abakene cyane nibo batishwe, babarekera mu bwami bw'Isirayeri
Maze,abasiriya bazana abanyamahanga mu gihugu cyari icy'ubwami bw'Isirayeri. Abanyamahanga bubatse umugi wari wararimbuwe bashyingiranwa nabana b'Isirayeri bari bara sigaye.Abakomoka ku bana b'Isirayeri bashyingiranwe nabanyamahanga bitwa Abasamaritani.
Abaturage bo mubwami bwaba Yuda babonyeko Imana yahannye abo mu bwami bw'Isirayeri ,kuberako batayemeraga kandi bakayisuzugura.Ariko bakomeza kuramya ibigirwa mana,n'imana zabanyakanani.Imana yohereza abahanuzi kugirango bababurire ariko banga kubumva.
Mu myaka ijana nyuma yuko abasiriya basenya ubwami bw'isirayeri ,Imana yohereza Nebukadinezari,Umwami wa Babuloni,kugirango atere ubwami bwa Yuda. Babuloni bwari ubwami bukomeye cyane .Umwami wibihugu bya yuda yumviseko agiye kuba umugaragu wa Nebukadinezari akajya amuha amafaranga menshi buri mwaka.
Ariko nyuma y'imyaka ,umwami wa yuda yigira intagodwa kuri Babuloni.Nuko,abanyababuloni baragaruka batera ubwami bwa Yuda.Bafashe umugi wa Yerusalemu,barimbura insengero,basahura ubutunzi bwumugi bwose n'ubwurusengero
Kugirango bahane umwami wa yuda kubera kwigomeka kwe,abasirikare ba Nebukadinezari bicira abahungu bu mwami imbere ye kandi babakuramo amaso.Nyuma yibyo,bajyanye umwami bamushyira muri gereza i Babuloni gugeza apfuye.
Nebukadinezari n'ingabo ze batwara abaturage hafi ya bose bu bwami bwa yuda mu gihugu cya babuloni asiga abakene gusa kugira ngo bahinge imirima.Icyogihe,ubwoko bw'Imana bwahatirwaga kuva kubutaka bw'isezerano byiswe ihunga.
Nubwo Imana yahannye ubwoko bwayo kubera byaha ibyabo ibajyana mu buhungiro ,ntiyibagiwe ubwoko bwayo n'amasezerano bagiranye. Ikomeza kurinda ubwoko bwayo kandi ivugana nabo ibinyujije ku bahanuzi.Ibasezeranyako nyuma y'imyaka mirongwiridwi, aribwo baza subira ku Butaka bw'isezerano.
Imyaka mirongo irindwi ishize,Sirusi,umwami wabaperisi,atsinda baburoni.Nuko ubwami bw'abaperisi busimbura ubwami bw'ababuloni. Abisirayeri biyita abayahudi abenshi muribo bari barabaye i babuloni.Keraka abayahudi bakuze bake nibo bibukaga igihugu cyaba yuda.
Ubwami bw' abaperisi bwari bukomeye ariko bucungira hafi abantu bari barabafashe ho iminyago.Nyuma yigihe gito Sirusi aba umwami w'abaperisi ,yemerera buri muyahudi wese ushaka gusubira mu gihugu cya yuda ko yava muri perisi. Abaha n'amafaranga yo kubaka urusengero.Nuko nyuma y'imyaka mirongwiridwi y'ubuhungiro,agatsiko kamwe kabayahudi gasubira mu mugi wa Yerusalemu muri Yudaya
Mugihe abaturage bageraga i Yerusalemu , bubatse urusengero kandi bubaka ninkuta zikikije umugi .NUbwo bayoborwaga nubundi bwoko,bari batuye kubutaka bw'isezerano kandi bakaramya Imana mu rusengero.
Inkuru ya Bibiliya iboneka mu :2 abami 17;24-25;2 Ingoma36;Ezira1-10;Nehemiya1-13