36. Kwihindura ukundi
Umunsi umwe Yesu yafashe abigishwa be batatu: Petero,Yakobo na Yohani mwene se.( Yohani ntabwo ari wa wundi wabatije Yesu).Bajya mu mpinga y'umusozi muremure gusenga.
Mu gihe Yesu yasengaga, mu maso he hararabagirana nk'izuba,n'imyambaro ye yera de kandi irabagirana kuruta umucyo.
Mose n'umuhanuzi Eliya barahaboneka.Aba bantu bari barabayeho mu isi mbere y'imwaka amagana.Bavuganye na Yesu kuby'urupfu rwe rwari rugiye kuzabera i Yerusalemu.
Mose na Eliya bavuganye na Yesu .Nuko Petero abwira Yesu ati:"Nibyiza ko twakwibera aha ngaha. Reka duce ingando eshatu: imwe yawe, indi ya Mose n'indi ya Eliya. Petero ntiyarazi ibyo avuze.
Ubwo Petero yavugaga, igicu kirabakingiriza. Ijwi ryumvikanira mu gicu rirababwira riti:"Uyu ni umwana wanjye nkunda nkamwishimira mumwumvire.Abigishwa be batatu bagira ubwoba bitura hasi.
Nuko Yesu abakoraho arababwira ati:"Ntimugire ubwoba. Muhaguruke. Barebye hirya no hino ntibagira uwo babona uretse Yesu".
Bukeye, Yesu n'abigishwa be batatu baramanuka bava kuri uwo musozi. Nuko Yesu arababwira ati" Ntihagire umuntu n'umwe mubwira ibyabereye hano.Mu gihe gito nzapfa kandi nzazuka.Hanyuma y'ibyo muzabibwire abantu.
Inkuru ya Bibiliya yo muri: Matayo 17:1-9;Mariko 9:2-8;Luka 9:28-36