40. Yesu abambwa k'umusaraba
Hanyuma abasirikari bamaze gushinyagurira Yesu, bamujyana kumubamba. Bamwikoreza umusaraba bari bagiye kumubambaho.
Abasirikari bajyana Yesu I Karuvariyo bamubamba kumusaraba bamujomba imisumari mubirenge no mubiganza, ariko Yesu akavuga ati" Data bababarire kuko batazi ibyo bakora". Pirato ategeka kwandika ngo "Uyu ni umwami wa bayayuda" bakabishyira kumusaraba hejuru y' umutwe wa Yesu.
Abasirikari bafata imyambaro ya Yesu bayikoreraho ubufindo nuko buzuza ibyavuzwe n'abahanuzi ngo:" Bafashe imyambaro yanjye barayigabanya igishura cyanjye bagikoreraho ubufindo".
Yesu bamubambye hagati y' ibisambo bibiri umwe aramushinyagurira undi abwira mugenzi we ati" ntabwo utinya Imana! twe turi abanyabyaha ariko uyu we n' Intungane." Nyagasani uzanyibuke mu bwami bwawe". Yesu aramusubiza ati"uyu munsi uraba uri kumwe nanjye muri paradizo"
Abayobozi b' abayuda n'abandi bakomeye bashinyagurira Yesu bati " Ngaho niba uri umwana w' Imana imanure kuri uwo musaraba natwe tubone kukwizera".
Ikirere cyo muri ako gace gihinduka umukara. Muri ako kanya haba ubwirakabiri, ibi biba mu igihe cy'amasaha atatu.
Nuko Yesu arira agira ati" Data nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe. Yubika umutwe araca. Igihe apfuye ako kanya haza umutingito usatura igitambaro cyari gikingirije ahera, gisadukamo kabiri uhereye hejuru kugera hasi.
Urupfu rwa Yesu rufungurira abantu inzira igana ku Imana. Umwe mubasirikari bari barinze Yesu yitegerezaga buri kimwe cyose cyabaga, nuko aravuga ati" Mu by'ukuri uyu muntu yari intungane! Ni umwana w' Imana.
Yozefu na Nikodemu abayobozi baba Yuda, bizerega ko Yesu ari Mesiya bajya kwa Pirato gusaba umurambo wa Yesu arawubaha, bawambika imyenda, bawushyingura mumva y' Urutare, barukingisha ibuye rinini kugirango hatagira ufungura.
Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri: Matayo 27:27-61;Mariko 15:16-47; Luka 23:26-56;Yohana19:17-42