17. Isezerano Ry'Imana na Dawidi
Sawuri yabaye umwami wambere wa Isirayeli yari mukuru kandi arimwiza,nkuko abantu bari barabyibushye.Sawuli yabaye umwami mwiza igihe yayoboraga Isirayeli,ariko azakuba mubi agira ubugome kandi ntiyubaha Imana.Hanyuma Imana ihitamo uwo kumusimbura.
Imana itoranya umuhungu muto w'Umunya Isirayeli w'itwaga Dawidi wokugirango azabe umwami wo gusimbura Sawuli.Dawidi yari umushumba mu mugi wa Beterehemu.umunsi umwe arinze ishyo ry'Intama za se,yica intare n'ikirura byari biteye intama ze .Dawidi yari umugabo w'imico myiza kandi w'umunyakuri Imana yagiriraga icyizere kandi akayubaha.
Dawidi yabaye umusirikare mwiza kandi ayobora neza.Dawidi akiri muto yarwanye n'igihangange Goriyati,wari umusirikare w'umuhanga cyane kandi w'umunyembaraga wapimaga metero eshatu z'uburebure!Ariko Dawidi Imana iramufasha yica Goriyati abohora Isirayeri.Hanyuma yibyo Dawidi acyura insinzi nyinshi ku banzi ba Isirayeli,kandi abaturage baramukundaga.
Sawuli agirira ishyari Dawidi kurw'urukundo abaturage bamukundaga agerageza kumwica Dawidi arihisha Umunsi umwe ubwo Sawuri yahigaga Dawidi amwice,Sawuli yinjiye mu buvumo aho Dawidi yari yihishe Sawuli ntiya mubona Dawidi ashanyura igishangi cy'umwenda wa Sawuli kugira amwereke ko yashobora kumwica,Ariko ntiya mwica kugira ngo amwereke ko atashakaga kwima ingoma.
Sawuri arapfa agwa kurugamba maze Dawidi aba umwami wa Isirayeli.Aba umwami mwiza ukundwa n'abantu Imana iha Dawidi umugisha inamuha Insinzi.Dawidi ku rugamba r wose yaratsindaga akanatsinda abanzi ba Isirayeli.Yafashe Yerusalemu ayigira umurwa mukuru wa Isirayeli.mugihe cy'ingoma ye cyari igihugu gifite imbaraga n'ubukungu.
Dawidi yashatse kubaka urusengero aho ab'Isirayeri bose basengeraga bakana hatambira n'ibitambo mugihe cy'imyaka maganane,abaturage basengaga Imana bakana yitambira ibitambo mw'ihema ry'ihuro Mose yari yarubatse.
Ariko Imana yohereza umuhanuzi Natani kuri Dawidi imuha ubutumwa bugira buti:"Kuko uri umurwanyi,ntuzanyubakira urusengero,ahubwo umwana wawe azarwubaka,Ariko nzaguha umugisha mwishi.Umwe mu bagukomokaho azayobora iteka ryose!Umwe mubakomoka kuri Dawidi wagombaga kuyobora iteka ryose yari Mesiya.Mesiya yari uwatoranyijwe n'Imana kandi wacunguye ibyaha bya bisi
Dawidi y'umvise ayo magambo ashima Imana arayihimbaza,Kuko Imana yari yamusezeranyije icyo cyubahiro gikomeye n'imigisha myishi.Dawidi ntiyarazi igihe Imana izakorera ibyo bintu.ariko ab' Isirayeli bategereje igihe kirekire kuza kwa Mesiya nk'imyaka igihumbi.
Dawidi ayoborana ubutabera,ubudahemuka mugihe cy'imyaka myinshi,Imana imuha umugisha.Ariko mwiherezo ry'ubuzima bwe akorera Imana icyaha gikomeye
Umunsi umwe ubwo abasirikare ba Dawidi ari mu Ingoro ye,Abona umugore mwiza ari kwiyuhagira.izina rye ryari Bati-sheba.
Aho guhindukiza amaso,Dawidi amutumaho umuntu.Aryamana nawe hanyuma amwohereza gusubira iwe.hashize igihe Bati-sheba yohereza Dawidi ubutumwa ko atwite.
Umugabo wa Bati-sheba witwaga Uriya ,yari umusirikare waDawidi ukomeye.Dawidi ahamagaza Uriya kurugamba gasange umugore we.ariko Uriya yanga gutaha mugihe abandi bakiri kurugamba,Maze Dawidi abwira umugaba w'ingabo kohereza aho urugamba rukomeye kugirango bamwice.
Uriya amaze kwicwa,Dawidi arongora Bati-sheba.hashize igihe abyara umuhungu.Imana yari yararakajwe cyane n'ibyo Dawidi yari yarakoze,Imutumaho umuhanuzi Natani amubwire ko icyaha cye gikomoye cyane.Dawidi arihana Imana iramuba barira.Dawidi akurikira Imana arayubaha mu buzima bwe bwari busigaye,no mu bihe bikomeye.
Ariko kugira Dawidi ahanirwe icyaha cye,Umwana ntiyabaho arapfa.Haba n'amakimbirane mu muryango wa Dawidi mugiye cy'ihererezo ry'ubuzima bwe,n'ubushobozi bwe buragabanuka bikabije.Nubwo Dawidi yahemukiye Imana,Imana yakomeje kumusohereza amasezerano.Hashize igihe Dawidi na Bati-sheba babyara umuhungu bamwita Salomo.
Inkuru ya bibiliya yo muri :1 Samweli 10;15-19;24;31; 2 Samweli 5,7,11-12