35. Inkuru y'umwana w'ikirara
Umunsi umwe Yesu yarigishaga. Hari abasoresha benshi n'abandi banyabyaha baje kumva ibyo yigishaga.
Nuko abayobozi b'idini babonye ari kumwe n'abanyabyaha abafata nk'inshuti ze,buri wese wo muri bo aramunegura. Yesu ababwira iyi nkuru ati:
"Habayeho umugabo wari ufite abahungu babiri, umuto abwira se ati:"Data nshaka umugabane wanjye ubu." Nuko se abaha imigabane.
"Bidatinze uwo musore afata ubutunzi bwe bwose ajya kure nuko ubutunzi bwe abumarira mu buzima bwiza by'omwisi
"Hanyuma yibyo muri icyo gihugu hatera inzara, uwo musore arakena kugeza ubwo yabuze amafaranga yo kugura ibyo kurya. Kugeza ubwo yemeye gukora akazi ko kuragira ingurube,kubw'inzara n'umubabaro yifuza gusangira n'ingurube.
"Nuko yisubiyeho aravuga ati:"Nkoze iki? Ubu abagaragu ba Data bararya bagasigaza none njye ndi kwicwa n'inzara. Ndasubira kwa Data mubwire angire umwe mu bagaragu."
"Nuko uwo musore asubira kwa se. Akiri kure se aramubona amugirira impuhwe. Asanganira umuhungu we aramuhobera aramusoma."
Nuko uwo musore abwira se ati:"Data nacumuye ku Mana no kuri wowe ntibinkwiriye kuba umwana wawe."
"Ariko se abwira abagaragu be ati:"Mwihute mumwanbike imyenda mwiza,mumwambike impeta, mumwambike n'inkweto.Mufate n'ikimasa cyiza mukibage dukore umunsi mukuru,kuko umwana wanjye yari yarapfuye none ariho yari yarazimiye none yabonetse.
"Nuko abantu bose barishima. Hatarashira umwanya, mukuru we araza avuye mu murima. Yumva indirimbo n'imbyino yibaza ibyabaye."
"Nuko amenye ko ari murumuna we waje,ararakara cyane yanga no kwinjira mu nzu. Nuko se arasohoka amusanga hanze aramwinginga ngo yinjire bishimane aranga."
"Nuko uwo musore abwira se ati:"Iyi myaka yose njye nakomeje gukora ndi umwizerwa! Sinagusuzuguye ariko ntiwampaye nibura agahene kamwe ngo ngasangire n'inshuti zanjye. Ariko uyu muhungu wawe wariye amafaranga yawe akayamarira mu kwinezeza, araje umubagiye n'ikimasa cyiza!"
"Se aramusubiza ati:"Mwana wanjye,uhorana nanjye kandi ibyanjye byose ni ibyawe. Biradukwiriye ko twishima kuko umuvandimwe wawe yari yarapfuye none ariho,yari yarazimiye none yabonetse.
Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri Luka 15:11-32