43. Intangiriro ry'itorero
Nyuma y'ijyanwa mu ijuru rya Yesu intumwa zasigaye Iyeruzaremu nkuko byari byaranditswe.Abizera bihuriza hamwe kugirango basenge.
Buri mwaka,iminsi mirongo itanu nyuma,ya Pasika Abayahudi bizihizaga umunsi w'ingenzi wubuntu ariwo Pantekote.Abayahudi bo mubihugu byose bazaga Iyeruzaremu kwizihiza umunsi wa Pantekote hamwe n'abandi bizera,muri uwo mwaka Pantekote yabaye nyuma y'icyumweru kimwe Yesu asubiye mu ijuru.
icyo gihe intumwa n'abavandimwe baza mu kwemera bari bateraniye hamwe ako kanya urusaku rwinshi ruturuka mu ijuru rumeze nk'inkubi y'umuyaga ubahuhaho wuzura inzu yose bari barimo ako kanya,indimi z'umuriro zibuzuraho zijya no kumutwe wa buri ntumwa bose buzura umwuka wera,batangira kuvuga mu ndimi zitandukanye.
Abantu b'Iyeruzaremu bumvise urwo rusaku baza ari beshi kugirango barebe ibyabaye. bumvaga intumwa zitangaza ibintu byiza Imana yazikoreye,batangazwa nuko zivuga mu ndimi z'abatuye Iyeruzaremu.
Bamwe bavuga ko intumwa zasinze,Petero arahaguruka aravuga ati:"Mwumve neza !Abo bantu ntabwo basinze ahubwo nukugira ngo ibyahanuwe n'umuhanuzi Yoweli byuzuzwe.Imana iravuga iti:Muminsi yanyuma nzohereza umwuka wanjye ku bantu bose."
"Bantu b'Isiraheli,Yesu,wamugabo mwabonye hagati yanyu abakorera ibitangaza,ibimenyetso nibikorwa bidasanzwe mumbaraga z'Imana mwaramubambye.
"Imana iramuzura."Huzuzwa ubuhanuzi buvuga ngo:Ntabwo uzemera ko uwera wawe anukira mu mva.'turi abahamya ko Yesu yazutse mubapfuye.
"Yesu yazamutse mu ijuru kugirango yicare iburyo bwa Se.Azabohereza umwuka wera nkuko yabibasezeranyije ko ari muri we mwaboneye mukanumva ibyo bintu."
"Uwo mugabo Yesu mwaramubambye.Mumenyeneza ko Imana yamugize icyarimwe umwami na Mesiya.
Ibyo Petero yababwiraga byabakoze k'umutima abandi bigishwa babaza abavandimwe ,none dukore iki?"
Petero arabasubiza:"buri wese agomba kwihana akanabatizwa mu izina rya Yesu Kirisitu kugirango Imana imubabarire ibyaha bye inamuhe umwuka wera.
Abagera kubihumbi bitatu bemera ibyo Petero yababwiraga bahinduka intumwa za Yesu.barabatizwa bahinduka bamwe mu bagize itorero ry'Iyerusaremu.
Abigishwa bumvishe inyigisho z'intumwa,barabanaga,bagasangira,kandi bakanasengerana.Bishimiraga gusingiza Imana barihamwe bakanasangira ibyo batunze byose.Bikabashimisha.Burimunsi umubare wabizera ukiyongera.
Inkuru ya bibiliya dusanga:Ibyakozwe n'Intumwa 2