28. Umusore w'Umukungu.
Umunsi umwe,Umusore w'umukungu yegera Yesu aramubaza ati:"Mwigisha mwiza ngomba gukora iki kugira ngo mbone ubugingo bw'iteka?Yesu aramusubiza ati:"Kuki unyita mwiza?Nta muntu mwiza ubaho keretse Imana ariko niba ushaka kubona ubugingo bw'iteka, kurikiza amategeko y'Imana."
"Ni ayahe ngo nyakurikize? Yesu aramusubiza ati:" Ntukice, ntugasambane, ntuzibe, ntuzabeshye, wubahe so na nyoko,kandi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda."
Umusore aravuga ati:"Ayo mategeko yose nayakurikije kuva mu bwana bwanjye.None nkore iki kindi kugira ngo mbone ubugingo bw'iteka?"Yesu aramwitegereza aramukunda.
Yesu arasubiza ati:"Niba ushaka kuba intungane gurisha ibyo utunze byose uhe abakene amafaranga uzabona ubukungu mu ijuru.Hanyuma uze unkurikire."
Umusore akimara kumva ibyo yarababaye kuko yari umukire cyane kandi akaba adashobora gutanga ibyo yari atunze byose.Adashobora gutanga umutungo we,Aragenda.
Nyuma Yesu abwira intumwa ze ati:"Biragoye cyane k' umukungu kuzinjira mu bwami bw'Imana!Byoroheye inkamiya kwinjira mu muryango muto kurusha umukire winjira mu bwami bw'Imana.
Abigishwa bamaze kumva ibyo Yesu avuze, baratangara cyane bavuga bati:"None ni nde uzarokoka?."
Yesu yitegereza intumwa ze arazibwira ati:"Ku bantu ntibishoboka ariko ku Mana ntakiyinanira."
Petero abwira Yesu ati:"Twe twasize byose turagukurikira tuzahembwa iki?"
Yesu arabasubiza ati:"Uzaba yarasize byose kubera izina ryanjye,amazu yabo,abavandimwe babo,bashiki babo,ba se,ba nyina,n'abana babo,cyangwa ubutaka bwabo,bazahabwa inshuro ijana umugabane w'ubugingo buhoraho.Uwambere azaba uwa nyuma,n'uwa nyuma azaba uwa mbere."
Inkuru ya bibiriya yakuwe:Matayo 19:16-30;Nariko 10:17-31;Luka 18:18-30