47. Pawulo na sirasi muri Filipiya
Mu gihe sawuli yagendaga mu bwami bw'abaromani,yatangiye gukoresha izina ry'ikiromani, ari ryo:''Pawulo''.Umunsi umwe, Pawulo n'inshuti ye Silasi baragiye bagera mu mugi w'i Filipiya bamamaza inkuru nziza .Bajya hafi y'umugezi wo mu mugi aho abantu bateraniraga basenga. Bahahurira n'umucuruzikazi witwaga Lidiya wemeraga kandi agahimbaza Imana.
Imana ifungura umutima wa Lidiya kugira ngo yumve ubutumwa bw'Imana kandi abatizwe we n'umujyango we. Atumira Pawulo na Silasi mu rugo iwe, bagumana nawe n'umuryango we.
Pawulo na Silasi bateraniraga buri gihe aho basegeraga.Buri munsi uko bajyaga yo, umukobwa ufite dayimoni yarabakurikiraga. Yari afite imyuka mibi yatumaga ahanura ibizaza, uyu yaheshaga amafaranga menshi ba shebuja.
Iyi mbata iravuga iti:''Aba bantu ni abakozi b'Imana baje kubabwira inkuru y'agakiza!''Iyi mbata ibivuze inshuro nyinshi, Pawuro ararambirwa.
Nyuma Pawulo abwira dayimoni yari iri muri ya mbata ati''Ndagutegetse mu izina rya Yesu kirisitu sohoka''.Akibivuga dayimoni amusohokamo.
Abakuru ba ya mbata bararakara cyane. Barijujuta kuko nta dayimoni yari ikimurimo,kugira ngo izajye imukoreramo avuge ibizaba. Byasobanuraga ko atazongera guhesha ba shebuja amafaranga.
Hanyuma ba shebuja bafata Pawulo na Silasi babashyira abayobozi b'abaromani barabakubita babashyira mu nzu y'imbohe.
Pawulo na Silasi babashyira mu nzu y'imbohe yihariye kandi ifite ibikuta bikomeye.Mu igihe cya n'ijoro barasenga, baririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Bitunguranye, umushyitsi uteye ubwoba unyeganyeza inzu y'imbohe, inzugi zose zirakinguka,Iminyururu yari ibaboshye iracika.
Umurinzi arakanguka, abona imiryango y'inzu y'imbohe ikinguye,agira ubwoba!ko imbohe zagiye,afata inkota ngo yiyice.Ariko Pawulo aramubona aramubwira ati:"Sigaho!wikwiyahura, turahari''.
Wa murinzi ahinda umushyitsi kubera ubwoba asanga Pawulo na Silasi arababaza ati:''Nakora iki kugira ngo nkizwe?''. Pawulo aramusubiza ati''Wowe n'umuryango wawe mwizere umwami Yesu nk'umukiza wawe murakira.''Umurinzi atwara Pawulo na Silasi mu rugo iwe aboza ibikomere. Pawulo abigisha inkuru nziza abari mu rugo bose.
Wa murinzi n'umuryago we wose bizera umwami Yesu barabatizwa.Hanyuma wa murinzi agaburira Pawulo na Silasi barishimana.
Bukeye abayobozi b'umugi basohora Pawulo na Silasi mu nzu y'imbohe babasaba kwerekeza i Filipiya.Pawulo na Silasi bajya kwa Lidiya aho basanze inshuti zabo bava mu mugi.Inkuru nziza irakomeza,maze Insegero ziriyogera.
Pawulo n'abakuru b'abakirisitu bakomeza gukwira mu migi,babwiriza abantu inkuru nziza ya Yesu.Maze bandika amabaruwa meshi bakomeza kandi bigisha abizera mu nsengero. Zimwe muri izo nzandiko zabaye ibitabo bya Bibiliya.
Inkuru yo muri Bibiliya iboneka mu Ibyakozwe n'intumwa 16:11-40