4. Isezerano Imana yasezeranyije Aburahamu
Imyaka myishi nyuma y'umwuzure,kw'isi hariho abantu beshi kandi bose bavugaga ururimi rumwe.Aho kuzuza isi nkuko Imana yari yarabibategetse bateraniye ahantu hamwe bubaka umujyi.
Bari abanya gasuzuguro gakabije,ntibumvire Imana.bari baratangiye no kubaka umunara muremure wagombaga kugera gukora kw'ijuru.Imana ibonyeko batangiye gukorera hamwe bakora ibibi.bashoboraga gukorera ibibi bikabije bidashimishije Imana.
Nuko Imana ibasobanya indimi buri wese akavuga urutandukanye n'urwundi,ibatataniriza kw'isi yose.Umujyi bari baratangiye kubaka witwaga Babeli.bishatse kuvuga "kutumvikana."
Nyuma y'imyaka myishi,Imana ibwira umugabo witwaga Aburamu iti:"siga igihugu cyawe n'umuryango wawe ujye mugihugu nzakwereka.nzaguha umugisha kandi nzakugira amahanga akomeye.nzakuza izina ryawe.Nzaha umugisha abagusabira umugisha nzanavuma abakuvuma.Imiryango yose yo kw'isi izakuboneraho imigisha kubera wowe.
Aburahamu yubaha Imana afata umugore we Sarayi n'abagaragu be bose,n'imitungo ye yose yarafite.Bajya mugihugu Imana yari yaramweretse,Igihugu cy'Ikanani.
Aburamu ageze mugihugu cy'Ikanani,Imana iravuga iti:"Reba aha kuzengurutse.nzaguha umurage n'abagukomokaho,ibyo bihugu byose ureba,"nuko Aburamu atura muribyo bihugu.
Umunsi umwe avuye k'urugamba,aburamu,amenyana na Melikisedeki,yari Umutabyi ukomeye w'Imana wo kurwego rwo hejuru.Melikisedeki aha umugisha Aburahamu aramubwira ati:"Imana ikomeye yo mw'ijuru n'isi iguhe umugisha."hanyuma Aburahamu aha Melikisedeki cyimwe cya kabiri cyibyo yaramaze gutsindira kurugamba.
Imyaka myishi irahita,Ariko Aburamu na Sarayi ntamwana bari bakagira.Imana ibwira Aburamu yongera kumuha isezerano kwazagira umwana n'abazamukomokaho bazaba beshi nk'inyenyeri zo mukirere.Aburamu yizera iryosezerano ry'Imana kubera kwizera kwe.
Imana isoza isezerano yagiranye na Aburamu,Isezerano ryari ubw'umvikane bwari ku mpande ebyiri.Imana iravuga iti:"nzaguha umwana w'umuhungu w'ibyariye.Nguhaye igihugu cy'Ikanani nabaza gukomokaho.,ariko Aburamu yarataragira Umwana.
Inkuru ya bibiliya yakuwe muri :Itangiriro 11-15