44. Petero na Yohani bakiza ikirema
Umunsi umwe, Petero na Yohani bajyaga k'urusengero. Bageze ku muryango w'urusengero, bahasanga umugabo wasabirizaga amafaranga.
Petero yitegereza uwo mugabo ufite ubumuga aramubwira ati:" nta mafaranga mfite yo kuguha, ariko icyo mfite ndakiguha." Mu izina rya Yesu haguruka ugende".
Ako kanya Imana ikiza uwo mugabo, atangira kugenda asimbuka asingiza Imana. Abantu bari bari mu rusengero bose bishimira ibitangaza by'Imana.
Ako kanya haza ikivunge cy'abantu kureba umugabo wakijijwe. Petero arababwira ati:" kuki mutangajwe no gukira k'uyu muntu? Ntabwo ari kubw'ubushobozi bwacu cyangwa amasengesho yacu ni kubw'ubushobozi bwa Yesu".
"Nimwe mwabwiye abayobozi b'abaromani kwica Yesu. Mwihane mubabarirwe ibyaha kuko mwishe umugenga w'ubuzima, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye. Nubwo mwanze kwemera ibyo yakoze kugirango huzuzwe iby'abahanuzi bahanuye ko Mesiya azababazwa kandi akicwa. Hanyuma akazuka agasubira ku Mana kubw'ibyo muzaba mwogejwe ibyaha byanyu".
Abakuru b'urusengero bababajwe n'ibyavuzwe na Petero na Yohani. Barabafata babashyira mu nzu y'imbohe. Benshi bemeraga ubutumwa bwa Petero,ndetse n'umubare w'abemera Yesu uriyongera ugera ku bantu ibihumbi bitanu.
Bukeye bwaho, umutware w' abayuda afata Petero na Yohana abatwara imbere y'umukuru w'idini.Barababaza bati; ni mbaraga ki mwakoresheje kugirango mukize uyu mugabo?
Petero arabasubiza ati:"Uyu mugabo uhagaze imbere yanyu, yakijijwe n'imbaraga za Yesu Mesiya uwo mwabambye, hanyuma akazuka. Mwaramutaye ariko nyamara niwe wenyine ubonerwamo agakiza".
Abayobozi bagwa mu kantu, kuko Petero na Yohani bavuze ibyo abantu badashobora gusobanukirwa. Kandi ko abo bagabo badashobora gukiza umuntu. Kandi ko batari barize ariko bibuka ko abo bagabo bakoranaga n'Imana. Nyuma bagira ubwoba, barekura Petero na Yohani baragenda.
Inkuru yo muri Bibiliya iboneka mu: Ibyakozwe nintumwa 3:1-4:22