8. Imana ikiza Yosefu n'umuryango we
Imyaka myinshi ishize, Yakobo yarafite umwana yakundaga witwa Yosefu nuko amutuma kureba bene se baragiraga amatungo.
Ariko abavandimwe ba Yosefu baramwangaga kuko yari yararose yuko azabayobora. Nuko abagezeho,baramufata bamugurisha abacuruzi b'abacakara.
Mbere yuko bene se basubira mu rugo,bafata ikanzu ye bayinika mu maraso y'ihene. Bayijyanira se kugira ngo atekereze ko inyamaswa ari zo zamwishe. Yakobo amaze kubyumva arababara cyane.
Abacuruzi b'abacakara bajyana Yosefu muri Egiputa. Egiputa cyari igihugu kinini kandi gikomeye kikanyurwamo n'umugezi wa Nile. Yosefu bamugurisha k'umutware wa Egiputa. Yosefu amukorera neza nuko Imana imuha umugisha.
Nuko umugore w'uwo mutware yifuzaga kuryamana na Yosefu ariko arabyanga kuko yangaga gucumura k'Uwiteka muri ubwo buryo. Uwo mugore ararakara arega Yosefu ibinyoma bamushyira muri gereza. No muri gereza, Yosefu akomeza kwizera Imana nuko imuha umugisha.
Nyuma y'imyaka ibiri, Yosefu agifunzwe azira ubusa, ijoro rimwe umwami wa Egiputa witwa Farawo arota inzozi ebyiri zimutera ubwoba cyane. Nuko abajyanama be bananirwa kumusobanurira izonzozi.
Nuko Imana iha Yosefu ubushobozi bwo guhanura izonzozi nuko bamukura muri gereza. Izo nzozi zavugaga yuko Imana igiye kohereza imyaka irinjdwi yuburumbuke izakurikirwa nindi irindwi yinzara.
Nuko Farawo ashima cyane Yosefu amugira uwakabiri mugihugu cya Egiputa cyose.
Yosefu abwira abantu guhunika ibiryo byinshi mumyaka irindwi yuburumbuke. Nuko Yosefu agurisha imyaka mubaturage mugihe cyimyaka irindwi yinzara kuko bo bari bafite ibyo kurya byinshi.
Inzara iratera muri Egiputa igera no kumuryango wa Yosefu igera n'i Kanani.
Nuko Yakobo yohereza abahungu be guhaha muri Egiputa. Abo bavandimwe ntibari baziko bahagaze imbere ya Yosefu. ariko Yosefu yarabamenye.
Arabagerageza ngo arebe ko bahindutse nuko arababwira ati:" ninjye muvandimwe wanyu Yosefu, ariko ntimutinye. Kurimwe mwashatse kungirira nabi ariko Uwiteka yahinduye ikibi kuba icyiza! Muze mube muri Egiputa mbatunge nimiryango yanyu.
Abavandimwe ba Yosefu basubiye murugo babwira se Yakobo ko Yosefu ari muzima kandi yishimye.
Nubwo yakobo yari ashaje, Yimukiye muri Egiputa numuryango we nuko barahatura. Mbere yo gupfa Yakobo ahesha abahungube umugisha.
Amasezerano Imana yahaye Aburahamu anyuzwa kuri Isaka, Yakobo no kubahungu cumi na babiri ba Yakobo nimiryango yabo.
Inkuru ya Bibiliya yo mu Itangiriro 37-50