37. Yesu azura lazaro mubapfuye
Umunsi umwe, Yesu yamenye uburwayi bwa Lazaro. Lazaro na bashiki be Marita na Mariya bakaba bari inshuti magara za Yesu. Yesu amaze kumenya ayo makuru aravuga ati:" ububurwayi ntibwamugeza kurupfu. Ahubwo bwamugeza mubwami nbw' Imana". Yesu akaba yarakundaga inshuti ze kuko yazitegereje iminsi ibiri.
Iminsi ibiri ishize, Yesu abwira abagishwa be ati:" tujye muri Yudeya". Intumwa zirasubiza ziti:" muri aka kanya gashize abantu bashakaga kukwica". Yesu arasubiza ati:" inshuti yacu Lazaro yarasinziriye kandi ngomba kumukangura".
Intumwa ze zirasubiza ziti:" mwigisha niba Lazaro asinziriye araza kumera neza". Yesu arabasubiza ati:" Lazaro yapfuye kandi nishimiye ko ntarimpari kugirango munyizere".
Igihe Yesu yageze murugo kwa Lazaro hari hashize iminsi ine apfuye, Marita ajya gusanganira Yesu avuga ati:" mwigisha iyo uzakuba uri hano umuvandimwe wanjye ntaba yarapfuye, ariko nizera ko Imana iguha burikimwe cyose uyisaba".
Yesu arasubiza ati:" ninjye zuka n' ubugingo. uwariwe wese uzanyizera niyo yaba yarapfuye azazuka. urabyizera?". Marita arasubiza ati:" Yego, nizerako uri Mesiya umwana w' Imana".
Nuko Mariya arahagera, apfukama imbere yibirenge bya Yesu aramubwira ati:" mwigisha iyo uza kuba hano umuvandimwe wanjye Lazaro ntaba yapfuye". Yesu arababaza ati:" Lazaro mwamushyize he?" baramubwira bati:" mumva. Ngwino urebe". Ararira.
Imva yari ifungishije ibuye rinini cyane imbere yumuryango. Yesu ageze kumva arababwira ati:" mukureho iryo buye". Marita aravuga ati:" amaze iminsi ine apfuye harimo impumuro mbi.
Yesu aramusubiza ati:" sinababwiye ko murabona icyubahiro cy' Imana nimunyizera?" nuko bigizayo ryabuye.
Nuko Yesu areba mu ijuru aravuga ati:" Data urakoze kunyumva. Ndabizi igihe cyose uranyumva, ariko mvuze ibi kubera ababantu bahagaze aha kugira ngo bizere ko noherejwe nawe." Yesu atera hejuru ati:" Lazaro, sohoka!"
Nuko Lazaro arasohoka! yaracyambaye imyambaro bamushyinguranye. Yesu arababwira ati:" mumuvanemo iyo myambaro yo mumva kandi munamutunganye!". Abayahudi batangira kwizera Yesu kuko babonye icyo gitangaza.
Ariko abayobozi bidini rya cyiyahudi ntibabyishimira batangira gutegura uko bakwica Yesu na Lazaro.
Inkuru ya Bibiliya iboneka muri: Yohani 11:1-46