41. Imana Izura Yesu
Nyuma yo guhambwa kwa Yesu, Abayuda babwiye Pirato ko ari umubeshyi.Yesu yavuzeko azazuka nyuma mu bapfuye, nyuma y'iminsi itatu igituro cye kigomba kuridwa kugirango intumwa ze zitaziba umurambo we bavugango yazutse."
Pilato yavuzeko,ashaka ingabo zokurinda iyomva.bashyize ibuye kumva bashyiraho ningabo kugirango batiba umurambo wa Yesu.
Umunsi ukurikiye gushyirwa mumva kwa Yesu yari umunsi w'isabato,Abayuda ntibagombaga kuza ku gituro kuruwo munsi.Umunsi ukurikiye isabato kare mugitondo abagore babyukiye gushyira amavuta ahumura kumva ya Yesu.
Ahumura neza,bahageze bumva umutingito wa marayika w'Imana wagaragaye mu mucyo amanuka mu kirere.Marayika akuraho rya buye arishyira kuruhande aryicaraho Ingabo zari zirinze imva zifatwa nubwoba bagwa bubamye kubutaka.
Mugihe babagore bahageze marayika arababwira ati : ntimugire ubwoba Yesu ntawuri hano, yazutse nkuko yabivuze.muze murebe abagore babereke aho umubiri wa Yesu warurambitse basanga ntawuhari.
Marayika abwira abagore ati: mujye kubwira intumwa za Yesu ko Yesu yazutse kandi ko abategereje Igarilaya.
Abo bagore baratinze ariko buzuye ibyishimo,biruka bajyanye inkuru nziza ku ntumwaze.
Abagore bajyanye inkuru nshya nziza, Yesu yahise ababonekera baramuramya.Yesu arababwira ati:"Ntimwongere kugira ubwoba mugende mubwire intumwa zanjye duhurire Igarilaya niho tuzahurira.
Inkuru ya bibiliya yo muri :Matayo 27:62-28:15;Mariko 16:1;Luka 24:1-12;Yohani 20:1-18