30. Yesu Agaburira Abantu Ibihumbi Bitanu.
Yesu yohereza intumwa ze kubwiriza no kwigisha abantu mu misozi myinshi,intumwa zigarutse aho Yesu ari,Bamubwira ibyo bakoze bagezeyo.Nuko Yesu abasaba ko bajyana nawe mubutayu. Ku nkombe zikiyaga.Kuruhuka akanya gato.Bamaze kugera mubwato bambukiranya inyanja.
Abantu benshi babonye Yesu n'intumwa ze mu bwato Barahagarara bara bategereza.Igihe Yesu n'intumwa ze bahageze,ikivunge cy'abantu cyari kibategereje.
Muri icyokivunge harimo abantu ibihumbi bitanu utabariyemo abagore n'abana.Yesu abagirira impuhwe,kuko yabonaga bameze nk'intama zitagira umushumba.Nuko arabigisha avura n'abarwayi barimo.
Bigeze igihe cy'umugoroba intumwa zibwira Yesu ati:"Amasaha aragiye,turi mugiturage nta mujyi utwegereye,reka twohereze abantu bagende bajye gushaka ibyo kurya mu mujyi."
Yesu arababwira ati:"Namwe ni mubagaburire."Intumwa ziramusubiza ati:"Twabigenza gute?ko dufite imigati itatu n'udufi tubiri duto."
Yesu abwira abigishwa be ati:"Mwicaze abantu bose mu twatsi mu matsinda y'abantu mirongo itanu.
Nuko Yesu afata ya migati itanu,na y'amafi abiri,areba hejuru abihesha umugisha.
Nuko Yesu ahereza intumwa udupande" ngo bahereze abantu bose.intumwa zikomeza zigenda zitanga muri cya kivunge,bararya barahaga ndetse barasigaza ntihasigara numwe.
hanyuma intumwa zitoragura ibisigazwa,ibyuzuza inkangara cumi n'ebyiri.Ibyo biryo byose byari bikomotse ku migati itanu n'amafi abiri byatanzwe n'umwana muto.
Inkuru ya bibiliya yo muri:Matayo 14:13-21;Mariko 6:31 -44; Luka 9:10-17, Yohani 6:5-15